Irwanda

Musanze:Abikorera besheje umuhigo biyubakira isoko rijyanye n’igihe rya Miliyari 6







Uyu mwaka wa 2016 ugiye gusiga abikorera bo mu Karere ka Musanze biyujurije isoko rya kijyambere rijyanye n’igihe ryuzuye ribatwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyari esheshatu na miliyoni 500.


Iryo soko ryubatswe n’abikorera 88 bibumbiye mu isosiyete y’ishoramari ya GOICO: Gorilla Investment Company, ku ikubitiro buri umwe mu bagize iyo sosiyete ngo yishatsemo Miliyoni eshanu nk’imari shingiro ya buri munyamugane.

Nduwayesu Elia, Perezida w’Abikorera bo mu Karere ka Musanze, yatangaje ko mu rwego rwo kwihutisha imirimo yo kubaka ririya soko, byabaye ngomba hari abanyamigabane ba GOICO  bagura buri umwe imigabane icumi.



Icyatumye iryo soko ryubakwa


Mu kiganiro na Nduwayesu yasobanuye ko hamwe n’iterambere igihugu kirimo, abikorera bo mu Karere ka Musanze basanze bagomba guhesha agaciro akarere kabo bubaka isoko rijyanye n’igihe risimbura iryari ryarubatswe nyuma gato y’uko u Rwanda rubona ubwigenge aho ritari rikijyanye n’igihe.

Ati “Impamvu ryubatswe ni uko hano mu Karere ka Musanze nta soko rya kijyambere rigezweho twari dufite, kandi iryo soko ryagomba kubakwa na twe abikorera; byabaye ngombwa ko abikorera beranga 80 ba hano mu Karere ka Musanze twishyira hamwe noneho twibumbira muri company twiyemeza kubaka iryo soko none tubigezeho.”


Mu kubaka iryo soko, Akarere ka Musanze katanze ikibanza noneho ibijyanye no kwimura abantu cyo kimwe no gutanga ingurane ku byangijwe n’imirimo yo kubaka iryo soko, byo byakozwe n’abikorera bibumbiye muri GOICO.

Abibumbiye muri GOICO bavuga ko kubaka ririya soko biri mu murongo wo kwigira no kunganira Leta mu rugendo rwo kuzamura iterambere ry’abaturage, Nduwayesu agira ati “Umugambi ni ukwigira; umugambi ni ukuvuga ngo ibikorwa byacu ni twe tubigiramo uruhare, dufatikanya n’ubuyobozi kuzamura iterambere.”




Ngo basubije ‘umukoro’ basigiwe na Perezida Kagame


Ku itariki ya 9 Kamena 2013, ubwo umukuru w’Igihugu Paul Kagame yasuraga Intara y’Amajyaruguru by’umwihariko Akarere ka Musanze akakirwa n’ibihumbi by’abaturage muri Sitade Ubworoherane y’ako karere, yabwiye Abanyamusanze ko gukorera hamwe ari byo bizabafasha kugera ku ntego z’iterambere.


Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “Tugomba kuba hamwe, dukeneye gukorera hamwe kugira ngo tugere ku ntego.”

Nduwayesu Elia, perezida w’abikorera ba Musanze, avuga ko impanuro perezida Kagame yahaye abaturage ba Musanze abikorera bahise bazifata nk’umukoro kandi bagomba gusubiza, ni muri urwo rwego agaragaza ko nyuma y’amezi maKe ari bwo batangiye gukusanya ibitekerezo ku kubaka ririya soko biza kurangira bishyizwe mu bikorwa.


Agira ati “Mu biganiro byose tugirana n’abayobozi ikintu cyo kwishyira hamwe nk’abikorera ni cyo kivugwa, n’ejo bundi igihe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yakiraga abikorera yarabitwibukije (…) abanyamuryango buri wese yashyizemo imbaraga ku buryo tubona ari ishema kuri twebwe twese hano i Musanze.”


Niyonzima Raymond, perezida wa GOICO, sosiyete y’ishoramari ibarizwamo abikorera bo mu Karere ka Musanze bubatse iryo soko, kuri uyu wa 27 Ukuboza 2016 yabwiye iki kinyamakuru ko imirimo yo kubaka iryo soko igeze kuri 96%.


Imiterere y’iryo soko


Isoko rishya rya Musanze rigizwe n’inyubako zigerekeranye, Niyonzima asobanura ko ryubatswe kuri metero kare 28,000 harimo ubuso bwo gucururizaho bungana ma metero kare 13,000 mu gihe ubundi buso busigaye ari inzira, ahari ubwiherero, parikingi z’imodoka, ibiro(offices) by’abayobozi b’isoko n’ibindi.


Niyonzira agaragaza kandi ko muri iryo soko hashyizwemo za camera zigomba kujya zikurikirana ibiberamo, inzira z’abafite ubumuga n’ubwiherero bwabo bwihariye, intabaza (alerts) zimenyesha abari mu isoko ko habaye ikibazo runaka, uburyo bwo kuzimya inkongo y’umuriro hifashishijwe amazi, uburyo bwo gutunganya amazi yo mu bwiherero akongera agakoreshwa n’ibyuma bizamura abantu bibajyana mu nyubako zitandukanye(Lifts/Elevators).


Ubuyobozi bwa GOICO butangaza ko mu ntangiro za Gashyantare 2017 ari bwo ririya soko rizatangira gukorerwamo.

 




110 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content