Irwanda

Donald Trump asanga Loni imaze kuba club abantu bahuriramo bagiye kwinezeza yemezako kandi yataye inshingano zayo







Nyuma y’iminsi micye Umuryango w’Abibumbye utoye umwanzuro ubuza Israel gukomeza kubaka muri West Bank no muri Yerusalemu y’uburasirazuba, Donald Trump witegura gutangira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu minsi iri imbere, yakemanze ubushobozi bwawo kuri uyu wa Mbere, avuga ko Loni ari nka club abantu bahuriramo bashaka kugira ibihe byiza.


Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Donald Trump yavuze ko Loni ifite ibyangombwa byose ariko yabaye club abantu bahuriramo bakaganira bakaninezeza. Ibi ngo bikaba bibabaje cyane. Uyu mugabo kuwa Gatanu ushize n’ubundi akaba yari yaburiye Loni avuga ko ibintu bizahinduka nyuma y’itariki 20 Mutarama ubwo azaba yatangiye inshingano ze.



Icyemezo cy’ubuyobozi bwa Obama cyo kwifata mu matora yabaye kuwa Gatanu ushize, kirengagije ubusabe bwa Trump wari wasabye ko Amerika ikoresha ububasha bwayo muri Loni (Veto) igakomeza gushimangira umubano ifitanye na Israel.

Trump yari yarigeze kubwira Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, ko yifuzaga kujya hagati mu bibazo bya Israel na Palestina, ariko imvugo ye igenda ihinduka ashyigikira Israel uko iminsi yo kwiyamamaza yagendaga ishira.

Ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter kuri uyu wa mbere nk’uko Associated Press ikomeza ivuga, isa nk’itesha agaciro imirimo yose ikorwa muri uyu muryango uhuje ibihugu 193 byose.


Muri uyu mwaka, Akanama k’umutekano ka Loni kemeje imyanzuro igera kuri 70 irimo iyo gufatira ibihano bishya Koreya ya Ruguru, n’ingamba zo gukumira amakimbirane ndetse hoherezwa hirya no hino ingabo za Loni kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi. Inama Rusange ya Loni kandi yemeje imyanzuro ku bibazo nk’iby’uruhare rw’amabuye y’agaciro ya diamants mu guhembera amakimbirane, iyamagana ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu muri Iran na Koreya ya Ruguru, ndetse inatanga uburenganzira bwo gukora iperereza ku byaha by’intambara bikorwa muri Syria.

Trump ntabwo ari we unenga Umuryango w’Abibumbye wenyine ku rundi ruhande nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga. Nubwo uyu muryango uri mu bikorwa by’ubutabazi no kubungabunga amahoro, birokarasi yawo ngo ikabije ikunze guteza impaka. Ibihugu bimwe byo mu burengerazuba bishinja uyu muryango imikorere idahwitse no kutagira intego, mu gihe ibihugu biri mu nzira y’amajyambere biwushinja gukorera mu kwaha kw’ibihugu bikize.


Kuri uyu wa Mbere na none Trump abinyujije kuri twitter yongeye kuvuga ko Isi nta kizere yari ifite mbere y’uko atsinda, ariko ngo ubu isoko rikaba ryarazamutseho hafi 10% ndetse ngo amafaranga yagiye mu kwizihiza Noheri akaba yararenze trillion y’amadolari.

Donald Trump w’imyaka 70 tubibutse ko ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uheruka gutorwa, akaba ari umunyapolitiki ndetse n’umucuruzi ukomeye, intsinzi ye ikaba yaremejwe bidasubirwaho kuwa 19 Ukuboza 2016, mu gihe biteganyijwe ko azatangira inshingano ze nka perezida wa 45 w’iki gihugu kuwa 20 Mutarama 2017.




78 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content