Irwanda

Mukura VS yiteguye umukino na Bugesera FC idafite abakinnyi bane b’ingenzi n’umutoza mukuru







Okoko Godefroid, n’abakinnyi bane Okoko, ntazatoza uyu mukino nyuma yo kugira ibyago byo kubura mushiki we muto wapfiriye mu Burundi, akazashyingurwa kuri uyu wa Gatandatu taliki 24 Ukuboza 2016.


Mukura kandi izaba idafite Bukuru Christophe ukina hagati umaze igihe kinini ariho isima, Harelimana Lewis ukina hagati na rutahizamu Ndayishimiye Christophe bavunikiye ku mukino wa shampiyona Mukura VS iherutse kunganyamo na Rayon Sports igitego 1-1.

Iyi kipe izakina idafite kandi Niyonzima Ally, wahagaritswe ku mpamvu zo guta akazi akerekeza mu Burundi ubwo ubuyobozi bwe butamuhaye uruhushya.


Mazimpaka Andre, kapiteni wa Mukura VS akaba yatangaje ko kubura aba bakinnyi bitazagira kinini bibahungabanyaho.

Ati ’’Mukura ifite abakinnyi benshi, hari icyo bizagabanyuraho nabwo gato, ariko n’abasigaye ni umwanya wabo wo kwigaragaza kwabo’’.


Iyi Mukura ntirabasha gutsinda Bugesera FC ku kibuga cyayo. Kuri ubu Mukura VS igeze ku mwanya wa 12 n’amanota icyenda naho Bugesera ikaba iya gatandatu n’amanota 15

 




131 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content