Irwanda

Ikipe y’u Rwanda ya Handball yegukanye igikombe







Ikipe y’igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 yegukanye irushanwa ryiswe “Challenge Trophy” ku nshuro ya mbere nyuma yo gutsinda ibitego 38 kuri 32 Uganda.


Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe atandatu aturutse mu bihugu by’Afurika.


Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Handball ari we Ntabanganyimana Antoine yatangaje ko bishimiye intambwe bateye ko ari ubwa mbere begukanye iri rushanwa.

Yagize ati “ Iyi kipe ya Uganda twari duhuye ku nshuro ya kabiri izi nshuro zose twabashije kuzitwaramo neza turayitsinda ariko uyu munsi ho byatugoye cyane dore ko yakiniraga imbere yabafana benshi ariko tubasha kuyitsinda”.


Avuga ko ashimira abakinnyi be uko bitwaye muri iri rushanwa dore ko kuva ryatangira nta mukino n’umwe batakaje yose bayitsinze kugeza begukanye igikombe.

Akomeza avuga ko kwegukana iri rushanwa babonye itike yo kwitabira igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Gabon umwaka utaha wa 2017.


Umuyobozi wa FERWAHAND yagize icyo atangaza kuri iyi kipe


Utabarutse Theogene umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) mu kanya yatangaje ko yishimiye kuba ikipe y’igihugu yegukanye igikombe, byose bikaba byagezweho bitewe n’uko abo bana bateguwe kuva kera kandi bakaba barakunze kwitabira n’andi marushanwa yo ku rwego rwa Afurika.


Utabarutse yakomeje avuga ko abo bana bazakomeza kwitabwaho kugira ngo bazakatishe tike yo kwitabira imikino Nyafurika n’Imikino ya Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani muri 2020.


Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda ya Handball baragera i Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Ukuboza 2016 ku isaha ya saa saba z’amanywa.


Uko ikipe y’igihugu yitwaye mu mikino ibanza


Umukino wa mbere u Rwanda rwatsinze Sudani y’Epfo ku bitego 44- 30.

Umukino wa kabiri u Rwanda rwatsinze Uganda ibitego 44-29.


Umukino wa gatatu u Rwanda rwatsinze u Burundi ibitego 47-21.

Ikipe ya kabiri ni Uganda yatsinzwe ku mukino wa nyuma na Kenya yabaye iya gatatu itsinze ibitego 32 kuri 27 Burundi.

 




157 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content