Irwanda

Umupadiri w’Umunyarwanda utuye mu Bufaransa yahondaguwe n’abajura bitwaje imbunda

Rutumbu Juvenal umupadiri w’Umunyarwanda uba mu Bufaransa, yatewe n’abajura babiri bipfutse mu maso bitwaje imbunda baramukubita banamucucura ibintu byose yari afite.

Padiri Rutumbu w’imyaka 62 yahoze ari umuyobozi wungirije wa seminari nkuru ya Nyakibanda mu karere ka Huye. Ubu ayoboye paruwasi ya Palaiseau na Saint Michel du Pileu mu Bufaransa.

Avuga ko ku mugoroba wo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, abo bajura babiri bamuteye ari kuri ‘Centre Pastoral’ y’iyo paruwasi, bamutunga imbunda bati “Turabizi ko uri umukire, duhe amafaranga”, bamukubita ingume mu maso bamutegeka gupfukama.

Mu gihe akijijinganya bamukubita umugeri mu mavi. Ageze hasi bamuboha amaguru n’amaboko bakoresheje imishumi y’ikanzu yambara asoma misa.

Ikinyamakuru France Soir kivuga ko bahise bamutwara isaha ubundi basakaasaka inyubako ya Centre Pastoral ari nayo irimo ibiro bye.

Padiri Juvenal yakomeje agira ati “ Umwe yari ampagaze hejuru undi asakasaka hose. Bantwara amayero 150 yari mu ibahasha iri munsi y’igikapu. Niyo nari mfite yonyine, nari nayakuye mu gitabo nanditse mperutse kugurisha. Bafata n’imfunguzo z’ibyumba tubamo byari aho hafi.

“Nategereje iminota mike kugira ngo nizere ko bagiye ubundi ntangira kwigaragura nibohora imigozi bari bamboshye bingoye. Nta mafaranga ubundi twe abapadiri tugira ariko kuko tuba dutuye ahantu heza …”

Padiri Juvenal Rutumbu avuga ko yahise anyura mu muryango w’inyuma agahungira mu baturanyi bagatabaza. Polisi yaraje ariko ku bw’amahirwe basanga abo bajura nta kindi batwaye mu cyumba cya padiri.

Mu misa ku cyumweru, Padiri Juvenal yasobanuriye abakirisitu, bari bahangayitse kubera ishyundu yari afite ku isura, ababwira ko mu Bufaransa muri iyi minsi abagizi ba nabi bakunda kwibasira abapadiri.

Yongeyeho ko yari yabanje gukeka ko atewe n’intagondwa z’abayisilamu dore ko muri icyo gihugu muri nyakanga zishe umupadiri ahitwa Saint – Etienne du Rouvray.

85 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content