Irwanda

Mozambique:Umukobwa w’uwahoze ari Perezida yishwe n’umugabo we







Valentina Guebuza yishwe n’umugabo we Zófimo Muiuane mu murwa mukuru wa Maputo nkuko Polisi muri icyo gihugu yabyemeje.


Ubukwe bw'aba bombi bwahuruje imbaga  i Maputo


Ikinyamakuru News24 cyatangaje ko Valantine yarashwe kuri uyu wa Gatatu agapfa ubwo yari ajyanywe kwa muganga nubwo amakuru yatangiye gusakara kuri uyu wa Kane.

Umugabo we yahise atabwa muri yombi, akaba afungiye muri imwe muri kasho za polisi.


BBC yatangaje ko Valentine yarashwe amasasu menshi ari nabyo byamuviriyemo urupfu, icyakora icyatumye araswa ntikiramenyekana.

Valentine w’imyaka 36 yari umwe mu bagore bakomeye muri Afurika nkuko byagaragajwe n’urutonde rw’Ikinyamakuru Forbes mu mwaka wa 2013.


Ni umwe mu bantu bagiye bagira imyanya ikomeye mu bio by’itumanaho ndetse n’iby’imari.Ni umwe kandi mu bari bayoboye isosiyete ikomeye y’umuryango we yitwa Focus 21, Gestão e Desenvolvimento, Lda.

Asize umwana umwe, Armando Guebuza se wa Valentine yabaye Perezida wa Mozambique kuva mu mwaka wa 2005 kugeza mu 2015, yasimbuwe na Philipe Nyusi.

 




87 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content