Irwanda

Tunisia:Urukiko rwategetse ko umukobwa w’imyaka 13 arongorwa n’uwamuteye inda







Urukiko rwo muri Tunisia kuri uyu wa Kabiri rwategetse ko umwana w’imyaka 13 arongorwa n’umusore mwenewabo w’imyaka 20 wamufashe ku ngufu akamutera inda, bikaba byateje impagarara mu barengera uburenganzira bw’abana muri icyo gihugu.


Iki cyemezo urukiko rwagifatiye mu maso y’ababyeyi b’abo bana nubwo hari benshi bari bari kubyamagana mu gace ka Kef kari mu majyaruguru y’igihugu.

Umucamanaza yavuze ko yagendeye ku ngingo iri mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha, ivuga ko uwafashe ku ngufu umwana uri munsi y’imyaka 15 nta mbaraga akoresheje, ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka itandatu cyangwa icyo gihano kigakurwaho igihe cyose uwamufashe ku ngufu yemera kumugira umugore.


CNN dukesha iyi nkuru yatangaje ko iryo tegeko risanzweho nubwo ridakunze gukoreshwa n’abacamanza. Nubwo Tunisia ari kimwe mu bihugu byasinye amasezera arengera uburenganzira bw’abana, iryo tegeko ryo ntiryigeze rivugururwa.

Imiryango itegamiye kuri Leta yahise isohora itangazo ryamagana icyo cyemezo umucamanaza yafashe, bise ko "ari ukurongorwa n’umunyabyaha."


Basabye Leta gukingira uwo mwana n’uwo atwite, ubundi akabasha gukomeza amasomo ye.

Minisiteri ishinzwe umuryango, abagore n’abana muri icyo gihugu nayo yavuze ko yatunguwe n’icyo cyemezo kandi ko yakomeje kurwanya icyo gihano kubw’inyungu z’uwo mwana utwite.

Iyi Minisiteri kandi yahamagariye Inteko Ishinga Amategeko kwihutisha umushinga w’Itegeko rirwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana.




90 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content