Irwanda

Dore ibyo buri mukobwa akwiye kumenya k’umukunzi wa nyawe







Ubusanzwe gukunda ni ibintu biba ku muntu bitewe n’ ibyiyumviro bye akumva akunze umuntu runaka. Gusa buri wese yifuza kuba yakundwa urukundo nyakuri kuko urukundo iyo rujemo kubeshyanya rurushaho kubiha.


Urubuga dukesha iyi nkuru "whowafica.com” ruvuga ko hari ibintu bigera kuri 6 by’ingenzi bishobora kukwemeza ko umusore agukunda by’ukuri .


1. Agumana nawe waba uri mu bihe byiza n’ibibi. Umuntu ugukunda ntabwo yishimana nawe mu bihe byiza gusa ahubwo no mubihe bibi akuba hafi akakwegera akifatanya nawe.


2. Yifuza kukumenya kurusha abandi: Ikizakubwira ko umuntu agukunda ni uko yumva yakumenya kuva hasi kugera hejuru kugirango akwiyumvemo anakuzi neza, ku buryo agutandukanya n’abandi, wowe akagufata nk’umuntu w’agaciro gakomeye.


3. Akubwira buri kimwe: Umuhungu ugukunda by’ ukuri akubwira icyo atekereza cyose kugirango mujye inama kubyaba bitagenda neza mu rukundo rwanyu bityo mukabishakira umuti muri hamwe kugira ngo n’ udi munsi bitazasubira.


4. Yirinda icyaguhungabanya: Ahora yumva yakurwanira ishyaka kugira ngo umutekano wawe uhore ari nta makemwa kabone yewe niyo yaba nta bigango abayumva ntacyagukoraho arebera ahubwo buri gihe yumva yabanza mu bimbere mugihe habayeho ibyago kuri wowe.


5. Aguharira umwanya we wose: Igihe cyose afite cyo kuruhuka yumva mwaba muri kumwe kabone yewe nubwo yaba afite akazi yumva iteka mwahorana bitewe n’uburyo aba akwiyumvamo.


6. Iyo agukoshereje agusaba imbabazi: Mu buzima tubamo ntawe utagira ikosa, iyo aguye mu ikosa rero araryemera kandi akanarisabira imbabazi kuko aba yumva abangamiwe no kubaho mutavuga rumwe.

Mukobwa rero niba ufite umusore wibwira ko agukunda nyabyo, uzamurebere kuri ibi bimenyetso tukubwiye.

 

 




412 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content