Irwanda

Gambia:Perezida mushya Adama Barrow yihanangirije Yahya Jammeh kudatesha igihe abanyagihugu







Perezida watowe muri Gambia, Adama Barrow yasabye uwo yatsinze mu matora aherutse kuba muri iki gihugu ariwe Yahya Jammeh kudakomeza gutesha igihe abanyaGambia akemera ibyavuye mu matora.


Amatora yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi muri Gambia. Ibyayavuyemo byagaragaje ko Adama Barrow uturuka mu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta ari we watsinze amatora ku majwi 43 %, mu gihe Yahya Jammeh wari umaze imyaka 22 ayobora icyo gihugu yagize 39 %.


Bikimara kumenyekana ko Barrow ariwe watsinze Jammeh yahise yemera ko yatsinze icyakoza ibintu byaje guhindura isura kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo yatangazaga kuri Televiziyo y’igihugu ko yisubiyeho atacyemeye ibyavuye mu matora.


Jammeh yavuze ko hari amakosa akomeye yagiye akorwa na Komisiyo y’amatora mu kubarura amajwi bityo ko amatora agomba gusubirwamo kandi akayoborwa na Komisiyo y’amatora yigenga.


Barrow yavuze ko amatora yagaragaje uwatsinze, ko nta mwanya wo guta abanya-Gambia bafite kubera Jammeh.


Akanama k’umutekano ka Loni gaherutse guterana gasaba Jammeh kuva ku butegetsi.Muri Gambia hategerejwe intumwa za Loni zigiye guhuza impande zombi. Izo ntumwa zigizwe n’abakuru b’ibihugu bya Senegal, Ghana ,na  Sierra Leone na Nigeria.


Ubusanzwe Jammeh yagombaga kuva ku butegetsi tariki 18 Mutarama uyu mwaka ariko ishyaka rye ryamaze gutanga ikirego mu rukiko rw’Ikirenga nkuko BBC yabitangaje.


Icyakora urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko nta bacamanza bahagije rufite kubw’ibyo ngo nta mwanzuro bafata.

Ibintu bisa n’aho bishobora kuba bibi mu gihe urukiko rudafashe umwanzuro vuba.Nyuma yo kwisubiraho kwa Jammeh, BBC ivuga ko ingabo zahise zisa n’izimugarukiye.Icyakora umugaba mukuru w’ingabo Ousman Badjie yavuze ko ashyigikiye Perezida watowe Barrow.


Indege z’intambara za Senegal zagaragaye ziguruka mu kirere cya Gambia, bikaba bitaramenyekana niba ari nk’integuza no kwihanangiriza Perezida Jammeh wavuze ko ntacyo igitutu cy’amahanga kizamutwara.

 




154 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content