Irwanda

Ibihugu 11 byabaye indiri y’amarozi kurusha ibindi ku isi







Mu gihe ku isi hakomeje kugenda hiyongera ivugabutumwa ryiza.hari n’ibindi bihugu bikomeje kugenda bigaragaramo imbaraga z’imyuka mibi, binagoranye kuzashiramo dore ko bamwe bakibikomeyeho nk’umuco wabo gakondo. Nk’uko uru rutonde rwashyizwe hanze na The Richest, ngo ibihugu by’Afurika nibyo bikunze gukomera ku muco gakondo wiganjemo gukorana n’imbaraga z’abakurambere nyuma y’aho abakoroni bananiriwe kuwurandura burundu.

11.Soudi Arabia

 Iki gihugu kibarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ni kimwe mu bihugu bigendera ku mahame ya kisilamu, ariko nti bikibuza kugira imbaraga z’amarozi. N’ubwo leta yashyizeho itsinda rishinzwe kurwanya abagerageza gukorana n’iyi myuka mibi, ngo ntibibuza abamaze kuba imbata zabyo gukomeza gukorana nazo.

10.Tanzania

 Igihugu cya Tanzania kigizwe n’abantu bafite imyemerere itandukanye, ariko abiganzamo bakunze kuvugwa n’abazwi nk’abapfumu aho bakunze gufata ibice by’imibiri y’abaturage bazwi ku izina rya Nyamweru bakajya kubikoresha mu mihamuro yabo gakondo. Ibi byagarutsweho kenshi na BBC aho mu 2014 yigeze gutangaza ko mu gace ka Gasuma hari abapfumu 2 batawe muri yombi bazira umugore bari bakuyeho bimwe mu bice by’umubiri we.

9.Gambia

 Iki gihugu cyagiye kenshi kigaragaramo abaturage bakorana n’imbaraga za Sekibi aho n’abayobozi barimo Perezida Yahya Jammeh bavuzweho ko bakoresha imyuka mibi bakivugana abagerageza kumwitambika ku butegetsi.

8.Nepal

Nepal nk’igihugu giherereye mu Majyepfo ya Aziya, ni hamwe mu duce dukunze kugaragaramo umuco gakondo wibanda cyane ku bupfumu n’ubukonikoni. Mu 2012, CNN yigeze gutangaza ko muri Nepal batwitse umugore ari muzima bamushinja gukorana n’imbaraga z’umwijima aho ngo yateje umuntu indwara itunguranye yifashishije izo mbaraga.

7.Ubuhinde

Ubuhinde ni igihugu gikunze kubonekamo ingeri nyinshi z’imyizerere ariko igahurizwa ku mana zitandukanye zishingiye kuri buri tsinda ry’abantu. Ibi bisanishwa n’imyuka mibi kuko ku bakirisitu n’amwe mu yandi madini yemera ko habaho Imana rurema. Impamvu nyamukuru Ubuhinde bushyirwa mu bihugu bifite abaturage bakorana na Sekibi, n’uko akenshi hakunze kugaragara abagore batamba ibitambo bitandukanye bakabimurikira imana zabo ngo zibakemurire ibibazo bafite. Amakuru yigeze gutangazwa na Dailymail mu 2014 avuga ko muri icyo gihugu hari umusore wishwe n’umuturanyi we amutambaho igitambo ngo bifashe umugore we gutwita.

 6.Guinea

 Muri Guinea hakomeje kurangwa n’imvururu ziturutse ku myemerere, aho mu 2014 abagore 4 bafashwe batorotse ingo aho bashinjwaga kohereza imitongero igahitana imbaga y’abaturage mu ntara ya Inga. Umwe mu bashinzwe kurwanya abapfumu yabashinje ko ari bo bafite uruhare mu marozi yibasiye agace kamwe muri iyo ntara maze umugore umwe bamutwika areba arakongoka.

5.Uganda

Uganda nayo ikunze kuvugwamo ubwoko butandukanye burangwa n’imyemerere ya gipagani irimo ubupfumu, aho abagore bakunze kunugwanugwaho imihamuro n’imitsindo ngo bigarurire imitima y’abagabo. Ikindi kandi gikunze kuvugwa n’uko ngo hari amakuru yagiye amenyekana y’abantu bazura abapfuye bakoresheje imyuka mibi.

4.Colombia

Colombia ubusanzwe yari izwiho kugira umwihariko wo kurangwamo n’ibiyobyabwenge byinshi, gusa nayo ngo yugarijwe n’imbaraga za Sekibi, aho byagaragaye mu 2012 ubwo umugore yishwe umubiri we ugatwikwa maze bakawukoresha mu migenzo ya Sekibi.

 3.Ghana

Iki gihugu kibarizwa muri Afurika y’I Burengerazuba, kivugwaho gukoresha amarozi, aho mu 2010 umukecuru w’imyaka 72 ngo yahanutse mu kirere batazi aho aturutse bituma atwikwa ari muzima bamushinja kuba ari umurozi.

2.RDC Congo

Congo ubusanzwe imenyereweho intambara z’imitwe irwanya Leta no kuba ikungahaye ku mabuye y’agaciro, ariko ngo ikirenzeho n’uko hari n’amarozi yifashishwa mu ntambara ndetse bakanayasabagiza mu bana bato bakarara bashikagurika nijoro baryamye.

1.Indonesia

Uwahoze ari Perezida wa Indonesia Susilo Bambang Yudhoyono, ni we mu yobozi rukumbi wemeye mu ruhame ko yizerera mu myuka mibi, aho ngo ku buriri bwe harangwa n’igicu kibuditse kimufasha kuba yumva arinzwe ku buryo bukomeye.



161 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

paccy
mbega ntaho mwibeshye pe!!!!!!!!!!ubwose ko mutashyizemo u Rwanda ntarurimo?ikibungo ra...hhhhhh kudutaro!!!!!!!!!!!!



TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content