Irwanda

Wifuza Gukundwa? Ese ukunda imibonano mpuza bitsina?Menya icyatuma uryoherwa biruseho.







IMIBONANO MPUZABITSINA NIKI?
KUBAHA IMIBONANO MPUZA BITSINA MURI WOWE NO MU BANDI
 ESE URUKUNDO NI IKI?

Imibonano mpuzabitsina n’ibyiyunviro byayo ni bimwe mubigize ikiremwa muntu. Iyo bitabaho ku babyeyi bacu ntituba twaravutse. Bitabayeho kandi ntibyatuma dukomeza kororoka, ikinyejana kugere ku cyindi. Ibyiyunviro ndangabitsina ni indwara ikomeye cyane kandi igendana n’inshingano zihambaye.Ariko imibonano mpuza bitsina n’ibyiyunviro byayo mw' isi ya none benshi ntitubyunva neza, tubikoresha aho bitajyenewe ndetse bikaduteza bimwe mubibazo bikomeye muri societe. Ibi bibazo harimo uburaya, inda zitateguwe, divorce indwara n’abantu b’imitima ikomeretse.
  1. KUBAHA IMIBONANO MPUZA BITSINA MURI WOWE NO MU BANDI
  2. Buri wese muri iyisi yunva ashaka kunva akunzwe. Ni bimwe mu byibanze buri wese akenera. Ariko rimwe na rimwe urubyiruko rukora amakosa yo kwitiranya ubushake bwo gukora imibonano mpuza bitsina n’urukundo.
  3.  ESE URUKUNDO NI IKI?
  4. GUSHYIGIKIRANA: ese uwo mukundana ajya agutere akanyabugabo?
  5.  Ese ajya aza kugushyigikira mu bikorwa bimwe nabimwe nubwo we yaba adakunda icyokintu?
  6.  Urukundo ruvuze gushyigikirana no guterana akanyabugabo mubyo abo dukundana bakora kabone nubwo twe twaba tutabikunda. Urukundo kandi bivuze gushyigikira ibyemezo bya bagenzi bacu harimo nicyo gukora imibonano mpuza bitsina nyuma yo gushyingirwa.

  1. URUKUNDO NYARWO NTIRWIKUNDA
  2. NTIRUCA IMANZA
  3.  URUKUNDO NTABWO ARI
  4. Guhozaho ijosho: urukundo nkuru ntirutuma umuntu aba uwo ariwe, buri gihe uwo muri kumwe aba ahamagara akubwiri ibyo ukora, uko ubikora ndetse nigihe ubikorera. Murukundo muba mugomba kungana, mugafatira imyanzuro hamwe.
  5. Amategeko: urukundo rujyendera ku mategeko uba ugomba kugira ibyo ukora cyangwa ukagira uwo uba kugirango bigende neza narwo ni amafuti.

  6. RINDA IBYIYUNVIRO BYAWE
  7. Uretse kwirinda indwara ndetse n’inda zitateguwe,indi mpanvu yo kwifata kugeza ushatse ni ukurinda (imbamutima zawe) ingaruka z’imba mutima zawe.
  8. Ubushakashatsi bwakozwe na Tom & Judy Lickona ( mugitabo cyabo sex, love and you ) bwagaragaje ko urubyiruko rukoze imibonano mpuza bitsina mbere yo gushaka bahura no kwicuza, kwishinja icyaha, kutiyubaha ndetse na depression.
  9. Ubundi bushakashatsi bwemeje ko urubyiruko rukora imibonano mpuza bitsina ruba rwifuza ko rwakabaye rwarategereje. Abakobwa 8 mu 10 ndetse n’abahungu 6 mu 10 bagaragaje ko bicuza impanvu bakoze imibonano mpuza bitsina bakiri bato.
  10. Umwanditsi ndetse n’impuguke ku mibanire y’abantu Dr Ray E.short yabonyeko abantu bakoze imibonano mpuza bitsina mbere yuko bashakana baba bafite ibyago byinshi byo:
  11. gutandukana mbere yuko bashakana
  12. kutishima mu mibanire yabo
  13. kwaka gatanya
  14. guca inyuma abo bashakanye
  15. gushaka kubera impanvu idafatika.
  16. URUKUNDO RUZIMA RURATEGEREZA
  17. Urubyiruko rwinshi rwafashe icyemezo cyo kuzakora imibonano mpuza bitsina barashatse. Uburyo bumwe bwo kugera kuri iyi ntego ni ugukora iyi ndahiro ndetse ukanasinya. niba utarabikora utegereje iki?

  18. NIBA HARI IGITEKEREZO, INYUGANIZI, IKIBAZO WIFUZA KUTUGEZAHO BIGEZE MUNSI AHABIGENEWE TURAHITA TUGITAMBUTSA.



1643 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content