Irwanda

Ibiciro bya peteroli byazamutse







Ibiciro bya peteroli byazamutseho 10% nyuma yaho umuryango w'ibihugu biyicuruza wa OPEC ufatiye icyemezo cyo kuyigabanya ku nshuro ya mbere mu myaka umunani.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko iki cyemezo cyatangajwe nyuma y'ibiganiro abahagarariye ibyo bihugu bagiranye i Vienne muri Autriche.

Kije nyuma y'igihe kirekire ibiciro bya peteroli ku isi biri hasi ku buryo budasanzwe kandi byagize ingaruka ku ngengo y'imali y'ibyo bihugu.

Umukuru wa OPEC, Mohammed Bin Saleh al Sada wo muri Qatar, yavuze ko muri rusange peteroli izagabanukaho utugunguru miliyoni imwe n'ibihumbi magana abiri ku munsi, ni ukuvuga hafi 3% bya peteroli uwo muryango ucuruza.

Yongeyeho kandi ko n'ibihugu bicuruza peteroli bitari mu muryango wa OPEC biri muri uwo mwumvikano w'i Vienne.

Ibi bizatangira gushyirwa mu bikorwa mu kwezi kwa mbere k'umwaka utaha.




157 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content