Irwanda

Ese Igihugu cy u Rwanda Cyifashe Gute mu baperezida bakize muri Afrika.







Afrika ni umugabane  wa kabiri mu nini ku Isi, ndetse ukaba uwakabiri mu migabane utuwe n'abaturage benshi, uyu mugabane ugafatwa nk’umugabane ukennye ku Isi. Afrika igizwe n’ibihugu 54 bifite abayobozi batandukanye bayoboye mu bihe bitandukanye bitwewe na manda za buri gihugu.


Bamwe mu Baperezida bagiye bafite umutungo mwinshi ndetse n’Imiryango yabo muri rusange. Ubu bukungu buturaka akenshi ku kumitungo kamere iba mu bihugu bimwe na bimwe ndetse n’imishahara bahembwa buri kwezi. Ese u rwanda rwo byifashe bite nk’igihugu cyitagira umutungo kamere ukomeye ndetse  kikaba kidakora ku Nyanja.

Igihugu cy’uRwanda  ni kimwe mu bihugu byo muri Afrika bidakora ku Nyanja ndetse ngo kinagire amabuye y’agaciro nk’uko ibindi bihugu bimeze nka Republica iharanira Demokarasi ya Congo , Angola, Afrika Yepfo ndetse na Nigeria.

Ni kimwe mu bihugu kandi biri mu nzira y’amajyambere ndetse kirimo kwiyubaka nyuma y’Imyaka igera kuri 22 ruvuye mu mumarorerwa ya Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 igasiga urusize iheruheru. ibyo nabyo biri mu bituma rutaza mu bihugu bifite abaperezida bakize, ahubwo rukaza mu bihugu bikataje mu iterambere nkuko raporo z'imiryango mpuza mahanga zikunze kubyerekana.

Bamwe mu barezida bakize muri Afrika Ntibakize kubera umushahara, bahambwa n’ibihugu bayoboye ahubwo, n’imitungo itanzwi aho ituruka ndetse ari nabyo bituma abaturage bakeka ko abayobozi bamunga ubukungu bw’igihugu, nyamara abaturage bicwa n'inzara ndetse no kubura uko bivuza. 

Ku gihugu cy’urwanda si uko bimeze, kuko Perezida Kagame Ntaragaragara kurutonde rw'aba perezida bakize cyangwa bafite imitungo itagaragara aho yavuye,Igihugu cy'u Rwanda kigaragara nk'igishishikajwe nokwita kumibereho myiza y'abaturage ndetse no kubukungu bw'igihugu, aho kugira perezida utunze ibya mirenge mu gihe abaturage baririra mu myotsi. Kugeza Ubu Nta Raporo nimwe irerekana Perezida Kagame we n'umuryango we ko baba batunze amafaranga menshi mu Rwanda cyangwa kumugabane wose w'Africa, Ntana haragaragara Imitungo ye ikomeye aribyo bituma ataza kumyanya y'imbere muba perezida bingwijeho Imitungo.

Dore rumwe mu rutonde rw’abaperezida ba 5 bakize muri Afrika ariko umutungo wabo ukaba utazwi neza aho uturuka, ndetse  umubare munini wa abaturage ukaba ubana n'ubukene mu gihe abayobozi babyo ari abaherwe.

1.       Jose Eduardo Dos santos. Perezida w’igihugu cya Angola,  afite akayabo ka amadorale y’amerika  arenga  $20 biliyare, ndetse uyu mu perezida afite umukobwa ukize muri afrika Isabel Dos santos afite amadorale $3.8 biliyare.

2.       Mohammed VI, Umwami w’igihugu cya Maroc, ni perezida ndetse akaba n’umushoramari, Mohammed afite akayabo k’amafaranga arenga $2.5 biliyare.

3.       Teodore Obianga Ngwuema Mbasogo, perezida w’Igihugu cya  Guinea Equatorial, afite akayabo k’mafaranga arenga $ 600 miliyoni uyu akaba afite n’umuhungu  we Teodore Ngwuema Obiang Mangue Ufite amafanga arenga $70 miliyoni.

4.       Uhuru Muigai Kenyatta, perezida w’igihugu cya Kenya. Afite akayabo k’amafaranga arenga $500 miliyoni, uyu umutungo we awukesha business akora nka Commercial bank of Afrika, Heritage Hotels n’ibindi.

5.       Paul Biya, perezida wa Cameroon. Afite akayabo k’amafaranga arenga $200 miliyoni.




1136 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content