Irwanda

Rihanna yemerewe akayabo k’amamiliyoni y’amadolari - Rihanna yemerewe akayabo k’amamiliyoni y’amadolari - Rihanna yemerewe akayabo k’amamiliyoni y’amadolari







Umuhanzikazi w’icyamamare, Rihanna yabonye amafaranga y’umurengera nk’inkunga mu bitaramo byo gushyira ahagaragara album ye nshya, akaba yahawe n’ikompanyi ya Samsung akayabo ka miliyoni 25 z’amadolari, ni ukuvuga hafi 19.000.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

Nk’uko amakuru dukesha New York Post abivuga, ibiganiro n’amasezerano hagafi ya Rihanna n’iyi Kompanyi ya Samsung byari bimaze amezi 7 biganirwaho, gutinda kwabyo bikaba byaratewe n’uko hari ibyo Rihanna yahinduye ku munota wa nyuma, kuri iyi album ye yitwa Anti.

Umujyanama wa Rihanna na Jay Z witwa Jay Brown ari mu bagize uruhare ngo aya masezerano abashe gusinywa, Jay Z akaba ari n’umwe mu bagize uruhare mu kuba Rihanna agiye guhabwa aya mafaranga y’umurengera nk’inkunga mu bitaramo n’imitunganyirizwe ya album ye nshya.

N’ubwo ariko Samsung yemeye kurekura aka kayabo k’amamiliyoni y’amadolari, hari ibyo uyu mukobwa w’umuririmbyikazi nawe agomba kuzakorera iyi kompanyi ikora ibyuma by’ikoranabuhanga. Biteganyijwe ko Rihanna azakoreshwa na Samsung mu kwamamaza ibikoresho bya Samsung Galaxy, n’amashusho arimo Rihanna akazakoresha mu kumenyekanisha ibikorwa bishya by’iyi kompanyi.

Kugeza ubu n’ubwo Rihanna yamaze kumvikana na Samsung ko izamuha akayabo k’aya mafaranga, we ntaratangaza amatariki ntakuka yo kuzashyira hanze album ye ya munani izaba yitwa Anti, ariko biteganyijwe ko ari mbere y’impera y’uko uyu mwaka wa 2016 urangira.




205 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content